Tumgik
pacificinjesus · 4 years
Text
 NTAKINTU NA KIMWE CYA KIZA ABARI MU ISI GITURUTSE                     MURI BO
Iyo witegereje neza usanga muri kamere muntu Imana itari kumwanya w’imbere. Iyo tubonye umwizera mbere na mbere duhita dutekereza kwizera yagize mbere yo gutekereza imbabazi Imana yamugiriye. Kugirango habeho umugambi wo gukiza umuntu ninzira bicamo nuko hariho umugambi w’Imana wo gukiza umuntu, Imana yakunze isi cyane itanga umwana wayo.
Tumblr media
Banza usome muri matayo 8:5-26 Ageze i Kaperinawumu, haza umutware utwara umutwe w’abasirikare aramwinginga ati“Mwami, umugaragu wanjye aryamye mu nzu yararemaye, arababaye cyane.” Aramubwira ati “Ndaza mukize.”….Tuhabona amasomo agendanye n’umugambi w’Imana ndetse n’itandukaniro riri hagati y’umutima w’Imana ndetse n’umutima w’umuntu.
Nkuko tubibona mu Ijambo ry’Imana duhera kumurongo wa 5 tubona umugabo ukomeye uzanira Yesu ikibazo kitari icye ariko Yesu aramwemerera aramukiza nk’uko yari yizeye ndetse bimugendekera muboryo yatekerezaga buhuye n’imibereho yarabayemo. Ntibyasabaga Yesu gutegereza ko umuntu avuga kugirango amenye ibyo umuntu atekereza niba yizera cyangwa atizera ariko yaratangaye kugirango ahamirize abamwumva kuko ukiranuka azabeshwaho no kwizera(habakuki2:4). Abamwumvise bose bakizera bazanye abarwayi barakira bakizwa nawe.
Tumblr media
Iyo tubibonye gutya duhita tubona abantu bamwe nk’intwari abandi tukababona nk’ibigwari cyangwa tukabona bamwe nk’abanyabwenge bashishoza abandi nk’abirengagiza ibyo babona bazi ariko iyo umuntu yitereje neza asanga hari ubuhumyi abantu bose bavukana ndetse bagahurwa n’umwami Yesu. Abagabo babiri bagaragaza ubushake n’imbaraga zabo mugukurikira Yesu, umwe ati ndagukurikira aho ujya hose undi akabishaka ariko akagira n’ibindi bimukurura ari bose tubona Yesu ababwira ibitandukana n’ibyo batekereza.
Abigishwa ba Yesu ni ukuvuga ababana nawe basize byose bakamukurikira bageze aho umuyaga ubaye mwinshi , Yesu babona asinziriye bagira ubwoba(ikinyuranyo cyo kwizera) Yesu akangutse arabacyaha ati NZABIHANGANIRA KUGEZA RYARI. Nibyo koko mbere yo gutekereza ikindi dukwiriye kubona ko muri iyi minsi y’imperuka dukwiye kubona ko hari ukwihanganirwa kw’abantu . Benshi bazaturuka I burasirazuba n’ I burengerazuba bicarane n’Imana (matayo8:11). Hari amahirwe isi igiriwe kubwo kurarika kw’Imana, ese wakunda kuba umwe mubararikiwe kubana na’umwami w’imbabazi ?
0 notes
pacificinjesus · 4 years
Text
 AMAHIRWE,KURUHUKA, UBUNTU,UBUTUNZI  BIHEBUJE               BY’ITEKA RYOSE.
Nkuko tubibona mu ijambo ry’Imana ndetse n’imibereho ikabihamya bitwereka ko iyi si izashira ariwo munsi ukomeye w’imperuka . Umunsi w’imperuka wo niyo watinda tubona ko urupfu rw’umuntu rwo rudatinda. Ikintu kibabaza nuko uyu munsi nk’umuntu wizera Yesu ufata umwanya agatekereza ku mumaro w’ubuzima bwizera Yesu, ukabona uburyo abantu bakiramo n’ubushake bw’Ukiza abantu wabigereranya n’umutwaro abantu bikoreye ugana mu rupfu rw’iteka amarira ukumva aratemba.
Tumblr media
Amanutse kuri uwo musozi, abantu benshi baramukurikira.Maze haza umubembe aramwegera, aramupfukamira aramubwira ati “Mwami, washaka wabasha kunkiza.” Arambura ukuboko amukoraho ati “Ndabishaka kira.” Uwo mwanya ibibembe bye birakira. Yesu aramubwira ati “Wirinde ntugire uwo ubwira, ahubwo genda wiyereke umutambyi, uture n’ituro Mose yategetse ribabere ikimenyetso cyo kubahamiriza…”matayo8:1-4.
Wakwibaza uti kuki Yesu yakurikiwe na benshi bamutangariye bose ntibakire muburyo bunyuranye. Igisubizo nuko batamwizeye, yaje mube ntibamwera nubwo ariwe waremye isi ariko ntiyamumenye. Ikindi gitangaje nuko abantu batarasobanukirwa ikibazo bafite abantu bumva ko ari beza bakwitonda ariko imbaraga za kamere zisumba cyane ubushobozi bwo kwitonda no kwihangana bafite.
Yesu nkuko yabigaragaje akiri mu isi afitiye impano n’igisubizo abamwegera bose bamuhungiyeho. NDABISHAKA KIRA. Ndetse yatumye uwo yakijije kubatambyi ngo ature bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.
YESU YANKIJIJE IBYAHA NDANDITSE NGO BIKUBERE IKIMENYETSO CYO KUGUHAMIRIZA!
0 notes
pacificinjesus · 4 years
Text
INZIRA EBYIRI UBUZIMA                          BUGANAMO
link in english
Nkuko tubibona mu ijambo ry’Imana Yesu yakomeje kuburira abantu abereka ibyo buri munsi bacamo ko ubwabyo byerekana ukuri k’ubuzima. Uyu mwamya twarebera hamwe ibyo yavuze muri MATAYO 7:24-29.
Tumblr media
“Nuko umuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza, azaba nk’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare, imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu ntiyagwa, kuko yari ishinzwe ku rutare. “Kandi umuntu wese wumva ayo magambo yanjye ntayakomeze, azaba ari nk’umupfapfa wubatse inzu ye ku musenyi, imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu iragwa, kandi kugwa kwayo kwabaye kunini.” Yesu amaze kuvuga ayo magambo yose ba bantu batangazwa no kwigisha kwe, kuko yabigishaga nk’ufite ubutware, ntase n’abanditsi babo.
Nkuko dukomeza kubibona muri ubu butumwa bwiza hari ibintu bitatu bikomeye Yesu yagarutseho:
1.URUFATIRO. yesu yakomeje kwerekana ko abantu bitegereje neza babona ko ibikorwa abantu bakora byerekana ko hariho ibizima bifite urufatiro biriho bitibagirana bitanyeganyega bifite ingororano ariko hakaba n’ibindi wibaza icyo abantu baruhira ugasanga ari ukurushywa nubusa ndetse amaherezo ugasubira aho wavuye. Aka kanya ushobora kwibaza uti niba ubuzima ubamo utabona iherezo ryabwo ririnzwe kuki ukomeza kububamo. Ntabwo wabona igisobanuro cy’ubuzima bwawe niba iherezo ryabwo ari urupfu.
2.IGITUMA IBINTU BIRAMBA CYANGWA BIGAKURWAHO. Nyuma yo gusoma no kureba mubuzima busanzwe ntabwo bigusaba ubuhanga bwinshi kugirango umenye impamvu ibintu bihita ntamumaro bikibagirana ibindi niyo byaba ari ibyimbaraga nke bikaramba, itandukaniro ni IJAMBO RY’IMANA. Kumva no kumvira amagambo ya Yesu bihesha abantu kubaho iteka.
3.IMPAMVU HIRYA Y’UKURI NTAKURAMBA. Yesu ntabwo yavuze ko ibibazo bitazaba haba ndetse no kubakiranutsi ahubwo yizeza abakiranutsi uburinzi. Nibaca mumuriro ntibazashya nibaca mumazi ntazabatembana ariko Imana izahora ica imanza zitabera kugirango ihane abakiranirwa iherezo ryabo ribe ihaniro rikwiriye ibikorwa  bibi no kutumvira kose.
                                IGITI CYOSE DATA ATATEYE KIZARANDURWA.
0 notes
pacificinjesus · 4 years
Text
NYUMA Y’IMYAKA MYINSHI DORE NIBWO BUZIMA UBAMO.
 Abantu bavuga ko ibya Yesu ari imigani ariko wakwibaza ikibazo ko itegeko nshinga rihinduka ,uburyo abantu bayobora abandi bugahinduka ndetse nibitabo byanditswe kera bigahinduka , kuki Ijambo rye ridahinduka?
ABANTU  BOSE BAVUKA UBUZIMA BWABO BUSA NKUKO IJAMBO RYE RIBUBONA.
Tumblr media
Yesu atangira umurimo we Matayo atubwira ko yazamutse umusozi atangira kwigisha
Ndagirango uyu mwanya dufatanye gato cyane usome <<matayo  6>>“‘Mwirinde, ntimugakorere ibyiza byanyu imbere y’abantu kugira ngo babarebe, kuko nimugira mutyo ari nta ngororano muzagororerwa na So wo mu ijuru. “‘Ahubwo nugira ubuntu, ntukavuze ihembe imbere yawe nk’uko indyarya zigira mu masinagogi no mu nzira ngo bashimwe n’abantu. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo……
Hari uburyo 3 Yesu yumvikanyemo yigisha kandi niko biri koko:
UMUHUZA; Yesu ubwo yari mu isi yaje aje kongera guhuza Imana n’abantu . yaje abwira abantu ibyo uwo bagomeye ashaka ko buzuza bakabaho ,matayo 6:5 Nimusenga ntimukamere nk’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo abantu babarebe. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. Aya magambo arerekana ko yaje azanye ubutumwa bwo guhuza birashoboka ko wahura n’Imana niwo mugambi wazanye Yesu kukunga n’Imana.
UMWIGISHA: Yesu ubwo yigishaga yabwiye abantu uburyo bwo kubaho ngo barame kuberako mubuzima tubamo duhura n’ibinyoma byinshi kandi ikibabaje nkuko abivuga ubuzima tubamo atari ubwo tubwiwe nawe ntamahoro twabona. Umuntu yatunga amafaranga, yakwiga amashuri yose, yatemberera aho ashaka ndetse akagera kuntego ashaka ariko AMAHORO abonerwa muri Yesu honyine. Ubuzima Yesu yigisha kubaho bwuzuye umunezero n’amahoro.
UBURIRA ABANTU: iyo intumwa ivuga ibintu bizazana umubabaro ndetse gukira uwo mubabaro akaba ntakindi gihe cyo kuwhunga cyeretse ucyumva iyo nkuru bene uwo muntu aba aburira abantu. Yesu yakomeje kuburira abantu avuga ko uko byari muminsi ya nowa no minsi ye ariko bimeze. Uyu munsi Yesu arakuburira ngo ubeho.
Wumva ukeneye kwizera Yesu wasenga isengesho rigufi uti MWAMI YESU NDAGUSHIMIRA KO WAPFUYE NGO UNYUNGE N’IMANA NDAKWIZEYE NKURA MUGITABO CY’ABARIMBUKA UNYANDIKE MUGITABO CY’UBUGINGO UBE UMWAMI W’UBUZIMA BWANJYE ITEKA.
Niba usenze iri sengesho  kanda hano link unyandikire umpe na contact yawe ngufashe.  
0 notes
pacificinjesus · 4 years
Text
NIWOWE UHIRIWE YAVUGAGA!
Iyo ubajije umuntu yaba umwana akubwira ishusho y’umuntu yita ko ahiriwe mubuzima bwo mu isi . Abantu bakuru bo barakubwira ngo umuntu uhiriwe ni umuntu uzwi cyane, ni umuntu ukunzwe nabantu cyane, ni umuntu ufite akazi gahemba neza, ni ufite amafaranga menshi ni umuntu wigenga ndetse nibindi byinshi ntarondora. Wowe ninde wite umunyamahirwe, ese wumva uhiriwe byaba bimeze gute mubuzima bwawe?
Tumblr media
Ese wari uziko waba uri mubahirwa kuruta abandi ku isi?
 “Hahirwa abakene mu mitima yabo, Kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo….(soma matayo 5:1-16)
Iyo umuntu ari mu mu isi ubuzima bugerageza kumutoza ko ntakindi akeneye mu buzima uretse kunezeza umutima we ariko ayo siyo mahirwe nyakuri ndagirango numara gusoma usuzume ko utaba mubahabwa ubwami buruta ubundi. Wenda umuntu abwiye umuntu ko azaragwa ingoma yo mu isi yakora uko ashoboye kose ngo ayiragwe ariko iyo dusezeranywa iruta izindi ngoma zose.
Hari intambara ibera mu mutima wawe utakwikiza keretse wumva umanitse amaboko ugatabaza Yesu, ukaba umukene wo mumutima, kuko dukizwa intambara yo kurwana no gukora ikiza nyamara ntambaraga zo kugikora . Yesu abidukiza kubuntu mutabaze arakumva agutegeye amaboko uzatangazwa nayo mahirwe aruta andi watekereza.
0 notes
pacificinjesus · 4 years
Text
AKA KANYA WAKIZWA!
v  UBUZIMA BWE BURAMUHAMYA
Ibibaho tubonesha amaso byose burya ubuzima bwabyo buturuka ahatagaragara.
Icyo gihe Yesu ava i Galilaya ajya kuri Yorodani, asanga Yohana ngo amubatize. Na we ashaka kumuhakanira ati “Ko ari jye wari ukwiriye kubatizwa nawe, none ni wowe unsanze?” Yesu aramusubiza ati “Emera ubikore, kuko ari byo bidukwiriye ngo dusohoze gukiranuka kose.” Aherako aremera….(soma matayo3:13-4:11)
Tumblr media
Ntabwo bikenera ubundi bumenyi bw’isi ngo umuntu agere kukintu runaka ahubwo ibyo tubona bwose biba byemewe n’Imana kuko ariyo nyir’ubutware bwose  ni we waremye byose kandi byose bibeshwaho nawe.
Imbaraga ziva mw’Ijambo Imana yavuze kuriwe nizo zisohoza ibyo tubona nubwo Yesu atari mu isi muburyo bw’umubiri. Yabaye mu isi asohoza gukiranuka kose arabatizwa, ageragezwa na satani aranesha ubuzima bwo gukiranuka bwe bufite imbaraga kuko ari we ukomokwaho na byose. Gukiranuka kwe bifite imbaraga zahesha abamukomokaho gukiranuka.
Adamu ntabwo yumviye Imana, kutumvira bimuzanira gupfa nabamukomotseho muburyo bw’umubiri bose barapfa ndetse niyo baba batakoze icyaha kingana nicye. Niko no gukiranuka bigenda, Hari uwabaye mu isi arakinuka kuko ariwe ukomokwaho na bose nabamukomotseho abahesha gukiranuka kubwo kwizera ntakindi umuntu yakora ngo akiranuke keretse kwizera gusa, kwizera uyu wakiranutse muri byose YESU.
kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa.
Birashoboka ko uyu munota wakizwa kuko Imana yo ireba ikifuzo kiri mumutima wawe kuruta ibyo utekereza.
Senga uti MWAMI YESU NDAGUSHIMIRA KO WANDEMYE NKOMOKA MU BUSHOBOZI BWAWE,NDAGUSHIMIRA KO ABAGUKOMOKAHO BOSE BAHABWA GUKIRANUKA KUKO WAKIRANUTSE MURI BYOSE, NIZEYE NTASHIDIKANYA KO WADUPFIRIYE NGO UDUKIZE, NDAKWIZEYE UMPE UBUGINGO BUHORAHO NUZA NZUMVE IZINA RYAWE TUBANE ITEKA.
Niba usenze iri sengesho  kanda hano link unyandikire ngufashe.  
0 notes
pacificinjesus · 4 years
Text
 UMUHAMYA UZWI KANDI WIZEWE
Haramutse habaye umwanya hakaba urubanza hagati y’umuntu n’Imana, nkeka uko umuntu yakwiregura avuga. Nkeka ko Imana yabaza ikibazo kimwe ngo kuki mutanyizeye? Maze umuntu agasubiza avuga ngo Mwami ntabwo twamenye ko ari wowe n’amakuru twamenyaga ntiwari hafi ngo  tumenye by’ukuri ko ari wowe, ibirangaza byari byinshi abakwiyitirira bari benshi abukuri n’abibinyoma mwami nawe urabyumva kandi warabibonaga.
Matayo 3:1-12(soma)
Abisirayeli bari barahanuriwe iby’uyu muhanuzi uzaza witwa Yohana nkuko byahanuye na yesaya ngo ‘’ijwi ry’urangururira mu butayu ati nimutunganye inzira y’Uwiteka, mugororore inzira ze. ‘’Yohana umubatiza yaraje nkuko byavuzwe akora umurimo we batubwire imiterere ye kugeza nubwo yemewe n’abantu bose kuko bamubonyemo ukuri arizerwa kugeza ubwo abanditsi n’abafarisayo bamwizeye ko avuga iby’abwiwe n’Imana ndetse agahamya iby’ukuri koko.
Tumblr media
Yesu iyo yavuganaga n’Abafarisayo yakomezaga kubahamiriza ko atihamya ubwe  ahubwo abereka ko Imana yamuhamije ndetse n’abahamya bemera aribo Yohana bamuhamije  yohana 5:33 haravuga ngo mwatumye kuri yohana, nawe yahamije ukuri.
Nyuma yo gupfa tuzatangazwa no kubona uburyo turemye buhamya Yesu ubeshaho byose, ibidukikije bihamya umwami ushobora byose, ukuri kuzaba kwigaragaza kandi kwarihanganye. Umunsi w’urubanza ni umunsi  uteye ubwoba kandi ukomeye ni umunsi wo kujya mu ihaniro ry’iteka kubatizera ni umunsi wo kuraganwa na kiristo kubizera.
0 notes
pacificinjesus · 4 years
Text
IBIMENYETSO BY’INKURU NYAYO
Matayo yagerageje gushyira ahagaragara amakuru afatika ashak kwerekana ko Yesu ariwe mwami wari warasezeranijwe nk’umukiza wabari mwisi. Reka dufatanyirize hamwe kureba ibyo bihamya uko tuzajya tubitondeka nicyo bitwigisha.
Matayo 1-2
IMVUGO Y’ABAHAKANA;
Tumblr media
1.      Yesu ni umuntu nk’abandi nta muntu usenga undi byose ni amakabyo ibyo tubona bizarangira mu buryo bwabyo.
2.      Ntabwo ari amasezerano yasohojwe kubera ko uko isi igaragara nuko buri muntu bisa naho ari amahirwe iba agize iyo abonye undi munsi uramutse, hari ibintu byinshi byahitana umuntu atirinze.
3.      Ese ubundi nikihe kimenyetso cyerekana ko Yesu ariwe mwami waducunguye uretse idini abantu bahimbye, dufite amadini menshi ?
Ubutumwa bwiza ni ibi byashakaga gusubiza ngo abantu bizere ko Yesu ari kiristo kandi nibizera baherwe ubugingo muri we. Reka dufatanye kurebera hamwe bimwe mubi hamya biri muri ibi bice bibiri nkuko tuzakomeza kubikora.
YESU YAKOMOTSE MU RUBYARO  RWA DAWIDI NA ABURAHAMU(1:1). 
Tumblr media
Abisiraheli bo bari bategereje Yesu badashidikanya cyane nkabanyamahanga kuko bari bazi amateka y’ igihugu cyabo naho basekuruza babo bavuye ngo bakigeremo icyo bibazaga suko Yesu yaba ari kirisito gusa bibazaga niba bihura nibyo basezeranijwe mu buhanuzi. Abandi batari Abisirayeli bo bibaza ibitandukanye kuko uretse nko gusoma bibiliya bari kure y’amasezerano ariko babona ko uretse umuntu uhamya ko Yesu ari umwami we ntawundi ushobora gukira ingeso bita mbi kubera imitima ibarega.
IMBARAGA Z’IMANA NTABWO ZAHWEMYE KWEREKANA KO UMUKIZA YAJE MW’ISI. Ntabwo umuntu yahishurirwa Yesu keretse abihishuriwe. Niyo mpamvu Imana ikoresha abantu babwira abandi ndetse n’abandi bakabaho ubuzima bushya bwerekana uko guhamya. Kuko inzira imwe ijya mwihaniro ry’iteka ariko indi ni iya Yesu ariyo y’ubugingo. Matayo 2:10 haravuga ngo babonye iyo nyenyeri baranezerwa cyane. Ibintu byose bihamya Yesu.
Tumblr media
SATANI YAGERAGEJE KUBURIZAMO UMUGAMBI W’IMANA ARATSINDWA KUKO BITABAHO. Nkuko bigaragara kandi n’amateka ariyo kwicwa kw ‘impinja,guhunga kwa Yozefu,aho Yesu yavukiye  ndetse n’ibiriho gutandukana kwimibereho y’abizera  n’abatizera byerekana byose,gutotezwa,gusengera abarwayi bagakira, guhanura n’ibindi byose byerekana uwo Yesu ariwe.
        UKWIRIYE KUMWIZERA NGO UGIRE UBUGINGO!
0 notes
pacificinjesus · 4 years
Text
HERE IS A PILL FOR COVID-19
THIS IS NOT A TIME TO DISCOVER GREETING STYLES.
When I come down and see logically how human beings relate their life to their creator I get amazed, plz try to explain me this;
- How can we use such efforts without spending even one day asking God the cause of covid-19?
I-How can we be like we can make everything without  Jesus?
- May be we can discover the pills for coronavirus what about other ready to come deseases, remember Ebora in DR congo and others.
-What do you think God is waiting to see in events like these?
I have a suggestion let us put God’s groly first.2 corint 5:11. Especially we Rwandans it is not to our efforts that we are limited to this but I trust that is for National prayer break fast and JUSTICE that we have a kind of comfort in this time,,, plz come together and we humble ourselves as the whole world, God is able to rescue us in the name of Jesus.
0 notes
pacificinjesus · 4 years
Video
youtube
If you need any support send me your email/ucyeneye Kwizera Yesu wanyandikira.
0 notes
pacificinjesus · 6 years
Text
ntidukwiriye kwikururira ibitwica ahubwo dukwiriye kubisunika.
Isi ifata ite umunyabyaha?
Umugabo umwe yahetse impyisi aca mu bantu ahura nuwambere aramubwira ati ”wamugabo we iyo mpyisi uhetse amaherezo yayo izakurya iraryana uwo mugabo arahakana ati ”twahoze tuganira narbwo yandya” ahura nuwakabiri nawe amubwira nk’uwambere nawe arahamuhakanira. Barakomeje baragenda bageze mwishyamba ya mpyisi ibwira wa mugabo iti ”nshyira hasi” nawe ati “ngiye kukurya” nuko uwo mugabo ati “koko babivuze ukuri ugiye kundya?” impyisi iti “ujye utinya akavuzwe nabagabo babiri, nuko iyo mpyisi iramurya.
Tumblr media
Kimwe abantu batabona muri iyi si nuko ibiyuzuye byose ari intwaro za satani zigamije gukura abantu mu rukundo rwa kirisito. Pawulo avuga ko nta nubugingo bugomba kudutandukanya na Yesu, “Abaroma 8:38”
“Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we, kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi. Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose.1 yohana 2:15-17”
Biratangaje kubona umuntu ahetse ikintu cyo kumwica kigamije kumugirira nabi nibitangaza intumwa nyinshi zitugira inama yo kwigobotara isi ariko twebwe tukarushaho kuyigundira. Imana yashyize adam muri eden kugirango arinde ingobyi ayihingire we arangije aratembera we na Eva satani abereka ibyo kurya, nigitangaza ko abantu witegereje wagirango abantu babereye kwisi kurya.
Ababyeyi babaho iminsi yose bashakira abana babo umurage wo kurya ariko siko bigomba kumera Imana yaturemeye imirimo myiza muri kirisito Yesu nubona abantu ntacyo bakorera Yesu ujye umenya ko satan yahinduye intego yabo akoresheje isi bakareka gukorera Imana bakarya. Ibi birigaragaza abantu bashobora kubona inyungu zibabuza umwanya wo gukorera Imana bakabyihanganira ndetse no gukorera Imana akaba yanabireka kuko kuri we intego si ugukorera Imana ni ukurya.
Ariko Imana ishimwe kuko hariho ahantu hato yadushyiriyeho twaneshereza. Abantu benshi cyane ariko wumve ngo cyane baraneshejwe kubera isi benshi urugendo bararureka ariko yohana yaravuze ati;
“Kuko gukunda Imana ari uku: ari uko twitondera amategeko yayo kandi amategeko yayo ntarushya, kuko icyabyawe n’Imana cyose kinesha iby’isi, kandi uku ni ko kunesha kwanesheje iby’isi, ni ukwizera kwacu. Ni nde unesha iby’isi, keretse uwizera yuko Yesu ari Umwana w’Imana? Ni we Yesu Kristo waje agaca mu mazi n’amaraso, si mu mazi yonyine ahubwo ni amazi n’amaraso na yo, kandi Umwuka ni we ubihamya, kuko Umwuka ari ukuri. 1 yohana 3-7”
Ese muvandimwe wabonye ko inzira ye ari amazi n’amaraso none urumva inzira yo muri bizinesi no mwishuri no mukurongora cyangwa kurongorwa no gutembera amaherezo yazageza abantu ku Mana. Sibibi iyo umuntu abonye ko ari ibyakabiri kugukorera Imana.
0 notes
pacificinjesus · 6 years
Text
ninde utababara yapfushije?
Umunyabyaha Imana imubona ite?
Burya kimwe mu bintu tudaha agaciro nukogomba kwitegereza tukamenya ukuri kuko ibyo twizera rimwe na rimwe twumva ari ibintu bisa nkaho bidafite ibimenyetso ariko ndagirango nkibutse ko ibintu byose bihamya Imana itaboneka umuntu azatangazwa no kubona ibyo twabonaga mwisi byavugaga ko Imana iriho. Umunyabyaha Paul ahamya ibye yandikira abefeso ati:
“Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu. Abefeso 2:1”
Kimwe mu bintu bigora kubyumva nukumva ko umuntu apfyuye ariko uku ni ukuri gufite ibimenyetso ndetse wanabona witegereje mu mubiri. Ibi ni bimwe mu bimenyetso bigaragaza uku kuri:
1.      Umuntu wapfuye ntiyumva. Hari igihe abantu bajya ahantu bavugira ijambo ry’Imana ukagiranga wenda ubwo bavuze ubutumwa bwiza ukemera wenda undi nawe yumvise ariko burya aba apfuye kuko uwapfuye atumva nawe ntugakeke ko yumvise. Buya rero kera twari dupfuye. Mbere yuko twakira Yesu kiristo nk’umwami n’umukiza wacu.
2.      Uwapfuye ntabwo ajya aho ashaka kujya we ubwe. Buriye umuntu iyo akiri umunyabyaha kuko aba ari umupfu afite ibimuterura bikamujyana bimurusha amaboko. Buriya ntamuntu wavuka abona inzoga zitera iwabo ubukene zigatuma ababyeyi barware SIDA ngo maze umuntu namara gukura nawe ngo yumve ko igisubizo cy’ubuzima kiri mukunywa inzoga nawe siwe arapfuye.
Tumblr media
3.      Umupfu amara igihe gito imusozi. Umuntu ntaba afite guhitamo iyo yapfuye ntabwo baba bashaka gukomeza kumureba aho. Bashaka uburyo ajya aho atazagaruka mu bantu iri nihame ryo gupfa hanyuma yo gucirwa urubanza abatizeye Yesu bajya aho bazifuza kuva ntibabibone.
 Nkuko ubugingo buhoraho butangira mugihe umuntu akizera Yesu ninako urupfu rw’iteka (umuriro w’iteka utangirira hano kwisi. Ariko umuntu wizeye Yesu aba avuye murupfu agiye mubugingo. “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwumva ijambo ryanjye akizera uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko igihe kije ndetse kirasohoye, ubwo abapfa bumva kandi bazumva ijwi ry’Umwana w’Imana, n’abaryumvise bazaba bazima, kuko nk’uko Data afite ubugingo muri we, ni ko yabuhaye Umwana ngo abugire na we. Yohana5:24-26”
0 notes
pacificinjesus · 6 years
Photo
Tumblr media
Waremewe kubaho ute?
Paul ajya agereranya imibereho yumuntu nibikoresho byo murugo ariko siwe gusa niyo Imana yahaga abahanuzi nka Yesaya ikigereranyo yabarekeraga kubibindi numubumbyi nibindi ariko nawe ubitekereje wabyibonera ukuntu ubuzima busa Imana ibubona nkikibindi;
“Mu nzu y’inyumba ntihabamo ibintu by’izahabu n’iby’ifeza gusa, ahubwo habamo n’iby’ibiti n’iby’ibumba, kandi bimwe babikoresha iby’icyubahiro, naho ibindi bakabikoresha ibiteye isoni. Nuko rero umuntu niyiyeza akitandukanya n’ibidatunganye, azaba abaye ikintu cyo gukoreshwa iby’icyubahiro cyejejwe, kigirira nyiracyo umumaro kandi cyatunganirijwe imirimo myiza yose. 2 timot 2:20-21”
Hano havugwamo uburyo butatu abantu babaho bigatuma icyo Imana igambiriye gisohora;
1.      Ibikoresho bibi. Urugo ntabwo burya haburamo ibyo guhanaguza inkweto ninako mwisi biri igihe kimwe habonetse Farawo muri Egiputa yerekaniweho ibitangaza by’Imana abandi babambye Yesu bitwa abakozi b’Imana uku ninako habaho ibibindi bafashamo amazi yanduye.
2.      Gusukurwa; Paul ati”umuntu niyiyeza” uku ni nako umuntu asukura ikibindi ngo ashyiremo amazi meza. Burya Iyo Imana igiye gukora ikintu mwisi nko gushaka ubyara umuntu wayo ntabwo ireba uko umuntu asa ahubwo ireba umutima (isuku yo mutima). Iyo ireba isuku yumubiri cg uburanga ntabwo Elizabeth yari kubyara Yohana akuze cg ngo Sara abyare Isaka akuze uko waba usa kose uko waba ungana kose ijuru risohoza ibyiza riciye kubera.
3.      Igikoresho cy’ icyubahiro. Tekereza ikibindi umubumbyi yakoze yarangiza akacyoza akacyuzuzamo amazi meza. Cyangwa utekereze akazahabu keza banyweramo kuko gasa neza. Uyu mugambi niwo Imana yari ifite. Burya ahantu hose haba no mu murimo w’Imana nka korare cg nahandi habayo abera nabatera kandi Imana ibakoresha bose nkuko Paul yavuze haruguru. Tekereza nka korare ntiburamo abatera abandi umwete bakanasengera abandi cyangwa bagahishurirwa ariko habamo nabigisha abandi kwihangana (abagerageza abandi).
Imana nayo iturema ntiyaturemye ifite umugambi wuko twera gusa ahubwo yagirango tube nkikibindi gisaneza kikabika amazi meza amara abandi inyota.” kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo. Abefeso2:10”
Hari igihe umuntu aba munzu y’Imana akizwa ariko ntanicyo akora.sibyo twarewe imirimo myiza muri kiristo Yesu.
0 notes
pacificinjesus · 6 years
Video
youtube
Nyuma yo kurambirwa kwawe no kumva ubuzima bukugoye no kubura ibyo wari wishingikirijeho no gukora ibintu bidatanze umusaruro Imana isuzuma uwo uri we.
“Maze Uwiteka abwira Mose ati “Dore ndabavubira ibyokurya bimanutse mu ijuru. Iminsi yose abantu bazajya basohoka bateranye iby’uwo munsi, kugira ngo mbagerageze yuko bitondera amategeko yanjye cyangwa batayitondera kuva16:4”
Biratangaje ko akenshi umuntu ajya ahantu akabura ikintu cyamujyanye akitotomba umuntu akagirango nimpanuka ariko Imana yo iba yabibonye kare itegereje kureba ni gute uyu muntu ari buvuge cyangwa arabyitwaramo ate. Abisiraeli bava muri Egiputa ikintu gikomeye suko babuze ibiryo igitangaza ni ukwitotomba kuruta gusaba.
Tumblr media
                                                                                       BIMWE MU BYO TUGOMBA KUZIRIKANA IYO TUGIZE ICYO DUSHAKA:
Ibisubizo by’ Imana bitatu; ntabwo ibisubizo by’Imana bihora ari yego buri munsi ahubwo hari na hoya cyangwa tegereza. Ariko igitangaza kirimo nuko Imana ireba igisubizo kiruta ibindi kutubera kiza nubwo tutahita tubyemera uwo mwanya.
Umwuka asabira abera nkuko Imana ishaka. Ikintu cyose ushatse ihutire kureba icyo Imana ivuga kuri icyo kintu kuko Imana ntabwo izahindura na rimwe kucyo yavuze nakanyuguti na kamwe.
“Nyamara twebwe ubwo twiringira ibyo tutabonye, tubitegereza twihangana. Uko ni ko n’Umwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriye gusenga, ariko Umwuka ubwe ni we udusabira aniha iminiho itavugwa. kandi Irondora imitima izi ibyo Umwuka atekereza, kuko Umwuka asabira abera nk’uko Imana ishaka. Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye. kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n’ishusho y’Umwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene se benshi. Abo yatoranije kera yarabahamagaye, kandi abo yahamagaye yarabatsindishirije, n’abo yatsindishirije yabahaye ubwiza.abaroma 8:25-30”
Imana irondora imitima. Hari igihe abantu baniha mumitima ibitari mu bushake bw’Imana cyangwa se bagasaba kumunwa ibyo badafite kumutima ariko Imana irondora mumitima ubushake bwayo.
Umugambi w’ Imana. Burya intego yayo niko dusa na Yesu tukagira ubwiza suko tugira ibyiza. Tumenyerwa ku mbuto zumwuka sikubyo umwuka aduha. Abantu bose Imana irabaha ariko umugambi wayo kubizera Yesu ni ukubahindura imico(characters).
0 notes
pacificinjesus · 6 years
Video
youtube
Uko gushaka kw’Imana ni ko kwatumye twezwa, tubiheshejwe n’uko umubiri wa Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka (abaheburayo 10:10)
Yesu yari igitambo cyuzuye kiduhesha kubohorwa mu buryo bwose;
Umubiri(physically);
umubiri wa Yesu watambwe rimwe ariko byari no kugirango imibiri yacu ibohorwe. Icyaha gikorerwa mu mubiri no kwezwa na ko kubera mu mubiri kuko turi insengero z’umwuka uba muri twe. Yesu yaje mw’isi aragaragara arabonwa ntabwo ari ibitekerezo byabantu. “Uwahozeho uhereye mbere na mbere, uwo twumvise, uwo twiboneye n’amaso yacu, kandi uwo twitegereje intoki zacu zikamukoraho, ari we Jambo ry’ubugingo 1yohana 1:1”. Yohana yavuze atya kugirango abantu bizere ukuri badashidikanya ntibitangaje ko satani ajya abwira abantu ko Yesu ari ibitekerzo by’ abantu ariko nta muntu ndumva avuga ko satani ari igitekerezo. Yesu yaraje arabonwa ngo duse nkawe.
Umwuka(spiritually);
mu buryo bw’umwuka Yesu yari adafite igicumuro. Burya twebwe tubona abantu inyuma tukavuga ngo baritonda, ntibavuga menshi ariko siko Imana ireba nikenshi Yesu yavuze ati”hariho umpamya, Data”. Ntabwo dukirana nabafite inyama n’amaraso ahubwo dukirana n’imyuka. Iyo turwana na satani tumutsinda mu mwuka. Aho yesu yajyaga abadayimoni baritanguranaga bati”duhuriyehe mwana w’Imana” itegeko ryambere riravuga ngo; “Nuko rero ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose mariko12:30”  . Imana ireba mu bwenge no mu mutima.
Iteka ryose(eternally):
Yesu yishyuriye abera bose uhereye igihe cy’Adam ukageza iteka ryose kuko ni Imana ihoraho. Natwe tuzabaho iteka ryose. Kimwe mu bintu Yesu yankoreye gikomeye nukunyemerera kujyana nanjye iteka ryose. Kuko bimpesha amahoro mugihe cya none ndetse nikizaza. Abantu hafi ya bose burya bagira ubwoba bwejo hazaza yaba umukire ati none ejo ibyo ntunze byashira, umukene ati noneho sinzaharenga ariko YESU azahora ari umutware iteka ryose kuko ari natwe tubaho.
Umuntu wese yizera ibyo yabwiwe azi neza adashidikanya, none se urizera, (wizera iki?), “dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo abaroma10:17”.  Twizera icyo Yesu yavuze ntabwo tubyihatamo nonese niba ntamwanya wa bibiliya ugira ukaba nta nubuhanuzi wenda wumvise wicaranye iki, wizeye iki?
0 notes
pacificinjesus · 6 years
Photo
Tumblr media
kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana (abaroma 3:23)
ese koko waracumuye byatuma wihana? Kenshi hari igihe umuntu yumva ntacyaha yakoze cyangwa yanakora icyaha yabona ntangaruka mbi abonye akumva iyo Iyo Mana ivuga ngo abantu bihane iri mu mikino ariko pawulo kenshi muri bibiliya agerageza kwerekana ubuzima busanzwe n’agakiza (kwizera Yesu) isano bigirana.
Hano atwereka ko buri muntu wese yacumuye kubera ko;
1.      Twese twakomotse kumuntu umwe witwa Adam. Niba twarabyawe numwe tukarerwa numwe, intekerezo zacu ntizivuka zigendera kumahame y’Imana (ubwiza bw’Imana). Ibi wabisuzumira no kumwana muto kuko nawe ntakuriza amahame y’Imana ndetse niyo ataramenya neza ubwenge bwo gukora ibindi ntabura ubwo guhakana abeshya, kurwana, kwivumbura,….
2.      Twese twataye kumvira Imana. Icyaha Adam yakoze gikomeye sukurya urubuto nukurenga kwitegeko rw’Imana. Igihe inzoka yabashukaga ntakindi birengagije usibye ijambo rivuga ngo “Imana yaravuze ngo cg Imana yaratubujije”. Kuva uwo munsi kuko twese twacumuye ntidufata icyemezo tugendeye ko Imana yavuze ngo ahubwo dukurikiza ibyo dukunda (Eva yabonye ko icyo giti ari icyigikundiro), ibyo tubona (yahoraga akibona), ibyo abandi baduhase(abihata Adam nawe arabikora)….
Iyo Imana ivuga kwihana ntiba ivuga ikindi keretse ko umuntu yasubira ko gukomera kucyo IMANA IVUGA. Na Yesu adupfira kumsaraba byari ukugiranga tutabaho kubwacu ahubwo tubeho kubwe we wadupfiriye atubere umwami 2 abakorinto5:15” kandi yapfiriye bose kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw’uwo wabapfiriye akanabazukira”.
Twese twaracumuye, twese yaradupfiriye, twese dukwiriye kwihana(kumuhindukirira).
0 notes
pacificinjesus · 6 years
Text
doen moen (as we worship you)
some songs quote the bible
"As We Worship You" As we worship You, let all the world come and see How the mercy we received from You can set them free As we worship You, let all this joy that fills our hearts Bring a hunger and a hope to those who strayed so far As we bow in adoration and stand in reverent awe Show Your majesty and glory, let Your anointing fall As we declare Your name Lord Jesus as the only name who saves May the power of Your salvation fill each heart we pray As we worship You, let all the nations hear our song Song of Jesus and His blood that proved His love for all As we worship You, may all the lost and broken come May they hear Your still small voice call out their names each one As we bow in adoration and stand in reverent awe Show Your majesty and glory, let Your anointing fall As we declare Your name Lord Jesus as the only name who saves May the power of Your salvation fill each heart we pray As we worship You, let all the world come and see How the mercy we received from You can set them free As we worship You, let all this joy that fills our hearts Bring a hunger and a hope to those who strayed so far As we bow in adoration and stand in reverent awe Show Your majesty and glory, let Your anointing fall As we declare Your name Lord Jesus as the only Name who saves May the power of Your salvation fill each heart we pray As we worship You, as we worship You As we worship You, as we worship You As we worship You
0 notes